Polisi yo muri Tanzania, yataye muri yombi umugabo ucyekwaho gusambanya umukobwa we akanamutera inda.Ni nyuma y’uko agiye yirukana abagabo bagera kuri bane baje kurambagiza uwo mugabwa kugirango atazamujya kure.
Uyu mugabo ashobora gufungwa imyaka 30 , mu gihe uyu mukobwa yaba ataruzuza imyaka 18, naho mu gihe yaba ayifite yakatirwa imyaka 20 y’igifungo nk’uko ingingo ya 158 mu gitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano byayo muri iki gihugu abivuga.
Ikindi n’uko ngo ngo hashobora kwiyongeraho ibindi bihano bijyanye n’uko yatandukiriye umuco, aho gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mufitanye isano bifatwa nk’amahano akomeye.
Komanda wo mu gace ka Rufiji ari naho aya mahano yabereye, yatangaje ko koko uyu mugabo afunzwe ariko hakaba hagikomeje iperereza.Amakuru dukesha The Citizem, avuga ko ubusanzwe uyu mugabo yari afite umuryango w’abana batandatu na nyina, ariko ngo bose nta numwe wiga.
Uyu mukobwa wari warabaye umugore wase, ngo yajyaga arambagizwa n’abagabo batandukanye ariko Se akabashubikana ababwira ko umukobwa we yubatse afite urugo.Ikindi ngo n’uko uyu mugabo atajyaga atuma umukobwa we yegerena n’abandi mu gace batuyemo kugirango ayo makuru atazamenyekana bikaba igisebo ku muryango.