Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) uvuga ko imirambo y’abimukira barenga 50 yakuwe ku nkombe z’inyanja mu majyepfo ya Yemeni mu gihe abayobozi bakomeje gushakisha abarokotse nyuma y’uko ubwato bwari bubatwaye burohamye.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu 68 bapfuyemu gihe abandi barenga 70 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abimukira burohamye ku nkombe za Yemeni kuri iki Cyumweru, itariki 3 Kanama 2025 nk’uko bitangazwa na Euronews.
Iyi ni yo mpanuka y’ubwato bw’abimukira iheruka mu zikunze kugaragara ku nkombe za Yemeni zahitanye amagana y’abimukira b’Abanyafurika bahunga ubukene n’uturere twibasiwe n’amakimbirane bizeye kugera mu bihugu bikize by’Abarabu cyangwa by’u Burayi.
Ubu bwato, bivugwa ko bwari butwaye abimukira 154 bavuye muri Ethiopia, bwarohamye mu Kigobe cya Aden, mu Ntara ya Abyan yo mu majyepfo ya Yemen. Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abinjira (IOM) muri Yemeni, Abdusattor Esoev, abimukira 12 gusa bari muri ubwo bwato ni bo barokotse iyo mpanuka.
Esoev yongeyeho ko imirambo y’abimukira 54 yasanzwe ku nkombe mu karere ka Khanfar. Abandi 14 basanzwe bapfuye bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Zinjibar, umurwa mukuru w’intara ku nkombe y’amajyepfo ya Yemeni.
Ubuyobozi bushinzwe umutekano wa Abyan buvuga ko igikorwa kinini cyo gushakisha no gutabara kirimo gukorwa bitewe n’abimukira benshi bapfuye n’ababuze. Yagaragaje ko umubare munini w’imirambo wamaze kuhakurwa nyuma yo kuboneka inyanyagiye ahantu hanini ku nkombe


