Ku wa gatanu, inyeshyamba z’aba Houthi zo muri Yemeni zashimuse abakozi barenga icumi b’abatabazi, barimo n’abakozi b’umuryango w’abibumbye bagera kuri cumi n’umunani, mu buryo bugaragara ko bwari bwateguwe,abo bakozi bashimutiwe mu bice bine byigaruriwe n’izo nyeshyamba, nk’uko byatangajwe n’umuryango w’ububanyi n’amahanga ndetse n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Yemeni.
Kugeza ubu ntabisobanuro biratangwa n’abahuthi ku ishimutwa ry’abo bakozi.
Umuryango wa Mayyun uharanira uburenganzira bwa muntu wagize uti “Umutwe witwaje intwaro ,w’aba Houthi wagabye igitero ku ngo kandi ushimuta abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga ikorera muri province enye”. Yakomeje avuga ko kwiyongera gukomeye kw’ibikorwa byo gushimuta abakozi, ari ukurenga ku burenganzira n’ubudahangarwa by’abakozi b’umuryango w’abibumbye, yongeraho ko ishimutwa ari imigenzo yo gusebanya kugira ngo babone inyungu za politiki n’ubukungu.
Niku Jafarnia, umushakashatsi wa Yemeni muri Human Rights Watch, yabwiye Ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) ati”Abahuthi bahohotera abakozi bashinzwe ubutabazi ku nyungu z’ubukungu na politiki aho kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’Abanya Yemeni baba mu turere bagenzura.”
Itsinda ry’abatabazi rivuga ko iri shimutwa ryabaye mu buryo bwateguwe rikabera icyarimwe mu murwa mukuru Sanaa, icyambu gikomeye cya Hodeida, Amran na Saada, ahaherereye ikigo gakondo cy’inyeshyamba.
Kuva amakimbirane muri Yemen yatangira mu mwaka wa 2014, izi nyeshyamba zirashimuta,zigafunga uko zishakiye,zikica urubozo abasivili babarirwa mu magana, barimo abakozi ba Loni ndetse n’Imiryango itegamiye kuri Leta.
Umwaka ushize, umuryango utabara imbabare Save the Children wahagaritse ibikorwa by’iminsi 10 mu majyaruguru ya Yemeni, nyuma yuko umukozi wawo apfuye, afungiye mu murwa mukuru.
Bwiza.com


