Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ishyamba si ryeru mu Burusiya, nyuma y’uko umwuka mubi wadutse hagati y’Igisirikare cy’iki gihugu na Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abacancuro wa Wagner.
Umwuka mubi ndetse n’ubwoba bwa Coup d’à‰tat byadutse mu Burusiya, nyuma y’uko Prigozhin yari amaze kurahirira gusenya inzego zose z’ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burusiya.
Ni nyuma yo kugishinja kugaba ku barwanyi be ibitero bya misile byasize ubuzima bw’abatari bake bahatikiriye.
Perezida Vladimir Putin mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu ku wa Gatandatu, yashinje ubugambanyi Yevgeny Prigozhin arahirira kuzamuhana by’intangarugero.
Icyo gihe umuyobozi wa Wagner n’abarwanyi be bari mu nzira bagana i Moscou.
Bigizwemo uruhare na Perezida Aleksandr Lukashengo wa Belarus wemeye guha ubuhungiro Prigozhin, uyu mugabo yemeye gusaba abarwanyi be gusubira muri Ukraine aho bamaze igihe baha umusada Ingabo z’u Burusiya.
Ni icyemezo Yevgeny Prigozhin kuri ubu bitazwi aho aherereye yafashe mu kwirinda “imivu y’amaraso” mu ngabo z’u Burusiya.
Yevgeny Prigozhin ni muntu ki?
Yevgeny Prigozhin (cyangwa Evgueni Prigojine mu gifaransa) ni umugabo w’imyaka 62 y’amavuko.
Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yari afite amakompanyi agurisha ibyo kurya ndetse na za resitora, ndetse n’igihe yari ashinzwe gutanga ibyo kurya n’ibyo kunywa mu gihe muri Perezidansi y’u Burusiya habaga habereye ibirori.
Ifoto ya Prigozhin izwi cyane ni iyasakaye agaburira Perezida Vladimir Putin, ibyatumye ahabwa akabyiniriro k'”umuboyi wa Putin”.
Aba bagabo bombi bakomoka mu mujyi wa St Petersburg ufatwa nk’uwa kabiri munini u Burusiya bufite.
Mbere y’uko bashwana ubucuti bwabo bwari ubw’igihe kirekire, kuko bushinze imizi mu myaka ya 1990 ubwo Putin yakoraga mu biro by’umuyobozi w’Umujyi wa St Petersburg.
Icyo gihe Putin yakundaga kujya kurira muri resitora ya Prigozhin.
Ubucuruzi bw’amafunguro bwa Prigozhin bwaje gukomera, kugeza ubwo atangira kugirana amasezerano na Leta akagaburira amashuri yo mu Burusiya, ndetse n’Igisirikare.
Ni amasezerano bivugwa ko yari afite agaciro ka $ miliyari 3.
Prigozhin yavuzwe mu gukwirakwiza ibinyoma ku bw’ineza ya Klemlin
Muri 2010, amakuru atari make y’iperereza ry’abanyamakuru yagaragaje isano yari hagati ya Yevgeny Prigozhin n’itsinda ryo muri St Petersburg ryari rishinzwe gutangaza amakuru atari yo, mu rwego rwo gusibanganya abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi no kwerekana isura nziza ya Kremlin.
Muri 2016 iperereza ryakozwe n’umunyamategeko Robert Mueller ryerekanye ko ririya tsinda ry’i St Petersburg ryagize uruhare mu bikorwa by’u Burusiya byo kugerageza kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu muri Amerika.
Icyo gihe Prigozhin yahakanye ko nta sano yari afitaniye na ririya tsinda.
Mu Ugushyingo 2022 cyakora yatangaje ko bivanze mu matora yo muri Amerika ndetse ko bazakomeza kuyivangamo.
Prigozhin na Wagner
Uyu mugabo imyaka myinshi yakunze kuvuga ko ntaho ahuriye n’umutwe w’abacancuro wa Wagner, ndetse hari ubwo zigeze zibyara amahari hagati ye n’abanyamakuru batangaje ko ari we wawushinze.
Wagner yatangiye kugaragara mu burasirazuba bwa Ukraine mu 2014, ubwo yafashaga inyeshamba zari zishyigikiwe n’u Burusiya zaharaniraga ko intara za Donetsk na Luhansk ziyomora kuri Ukraine.
Kuva mu 2014, Wagner imaze kugira uruhare mu ntambara zitari nke ku Isi, cyane muri Syria no mu bihugu bitari bike bya Afurika.
Bivugwa ko uyu mutwe uha za Leta z’ibihugu ubufasha bwa gisirikare, hanyuma na zo zikagira ibyo ziwishyura by’umwihariko umutungo kamere.
Muri Nzeri umwaka ushize ubwo u Burusiya bwari bumaze amezi atandatu buteye Ukraine, Yevgeny Prigozhin ni bwo yemeye ko yashinze Wagner nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko uyu mutwe ari umwe mu yo u Burusiya bwifashisha muri iriya ntambara ikabihemberwa.
Itangazo yanyujije mu biro bye bishinzwe amakuru yavuze ko “Njye ubwanjye nasimbuje imbunda zari zishaje, nishakira ubwanjye amakote adatoborwa n’amasasu ikindi nshaka abahanga bashobora kubimfashamo.”
“Kuva icyo gihe ku wa 1 Gicurasi umutwe w’intwari zikunda igihugu wahise uvuka, ari na wo nyuma waje kwitwa Batayo ya Wagner.”
Nk’incuti y’akadasohoka ya Perezida Putin, Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bantu bake mu Burusiya batinyukaga kunenga ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.
Mu minsi ishize yumvikanye ashyigikira umuyobozi w’abakomando ba Chechen, Ramzan Kadyrov, ubwo yanengaga akanasuzugura umwe mu bajenerali bakuru b’Uburusiya, Alexander Lapin, kubera uburyo byari byamuyobeye muri Ukraine.
Kadyrov icyo gihe yavuze ko Lapin yari akeneye kwamburwa amapeti akaba umusirikare usanzwe, hanyuma akoherezwa ku rugamba.
Prigozhin yashimagije Kadyrov kubera uburyo atarya indimi, amwita “igihangange!”
Mu busanzwe, Yevgeny Prigozhin nta ruhare afite mu nzego z’Uburusiya, gusa imbaraga afite ziragaragara.
Muri Werurwe 2022 nyuma gato y’uko u Burusiya bwari bumaze kujya mu ntambara na Ukraine, Amerika yatangaje ko abacancuro nibura 1,000 bari bamaze koherezwa mu burasirazuba bwa Ukraine.
Icyo gihe John F. Kirby ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ingabo za Amerika yagize ati: “Turabizi ko ari yo bari, kandi tuzi ko bashaka kongerera umubare wabo muri Ukraine.”
Prigozhin yahise atangira kuzenguruka gereza zo mu Burusiya mu rwego rwo gushaka imfungwa zo kujyana kurwana muri Ukraine.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi bitagombaga gushoboka nta ruhushya rwo mu nzego nkuru z’igihugu.
Ibi ntivyari gushoboka ata ruhusha rutanzwe n’inzego zo hejuru.
Igisirikare cya Ukraine kuri ubu kivuga ko Wagner ikoresha abantu bayo nk’ikimazi kandi ko umubare utari muke w’abarwanyi bayo mu minsi ishize biciwe mu mirwano ikomeye yabereye mu mijyi ya Soledar na Bakhmut.
Perezida Vladimir Putin mu ijambo rye ryaraye ritambukijwe kuri Televiziyo, yasabye abarwanyi ba Wagner bari bigumuye ko ababishoboye bakwinjira mu ngabo z’u Burusiya, abashaka guhungira muri Belarus bakagenda na ho abifuza gutaha mu ngo zabo na bo bakajyayo.


