Yibye banki kugira ngo ajyanwe muri gereza gutorokesha umugore we

Umugabo w’imyaka 71 witwa Lawrence John Ripple, wigeze kwiba banki mu mujyi wa Kansas City muri Leta ya Kansas avuga ko yabikoze agamije kujyanwa muri gereza aho kuba mu rugo iwe, yakatiwe igihano cyo gufungirwa mu rugo amezi atandatu, aho gufungirwa muri gereza.

Ripple yari yemeye icyaha cyo kwiba banki muri Mutarama 2017, icyaha gihanishwa igifungo kigera ku mezi 37. Icyakora, abamwunganiraga mu mategeko n’ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabye urukiko ko yahanishwa igihano cyoroshye, bitewe n’imiterere ye y’ubuzima n’uko yitwaye nyuma y’icyaha.

Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Carlos Murguia, yemeye icyo cyifuzo, maze akatira Ripple gufungirwa mu rugo amezi atandatu.

Urukiko rwategetse kandi ko Ripple: Akora amasaha 50 y’umurimo rusange.

Yishyura banki amadolari 227.27, angana n’igihe abakozi ba banki bishyuriwe ku munsi icyaha cyabereyeho

Atanga amadolari 100 mu kigega gifasha abahohotewe n’ibyaha

Iyi nkuru yakwirakwiye cyane mu bitangazamakuru mu mpera za 2016, ubwo Ripple yinjiraga muri Bank of Labor, iri hafi cyane ya sitasiyo ya polisi ya Kansas City, agaha umukozi wa banki urupapuro rwanditseho amagambo agira ati: “Mfite imbunda, mpa amafaranga.”

Umukozi wa banki yamuhaye amafaranga 2,924, ariko Ripple ntiyahise ahunga. Yaricaye mu cyumba cyakira abakiriya ategereza polisi. Nyuma y’aho, yabwiye abashinzwe iperereza ko yifuzaga kujyanwa muri gereza, kandi ko yari yaranditse urupapuro rwo kwiba ari kumwe n’umugore we.

Nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we mu mategeko, Chekasha Ramsey, Ripple mbere y’icyo gikorwa yari ataramwa n’icyaha na kimwe, yari umubyeyi mwiza ku bana bane b’umugore we, kandi yari azwiho kubaho mu buryo bwubahiriza amategeko.

Ramsey yabwiye urukiko ko Ripple yagize agahinda gakabije (dépression) nyuma yo kubagwa umutima  mu 2015. Iyi ndwara ngo ntiyigeze isuzumwa hakiri kare, bituma agaragaza imyitwarire idasanzwe atabanje kumva ko arwaye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *