Umugabo umwe wo muri Espagne yanzuye kwikata igitsina bitewe n’uko umugore we yanze kumusura aho yari ari muri gereza nk’uko bagenzi be byagiye bibagendekera. Amakuru y’uko uyu mugabo yikase igitsina, yatanzwe n’indi mfungwa yabonye uyu mugabo avirirana. Ngo mbere yo gukora ibi, yagize ati ” Igituma nitwa umugabo ni iki, none niba umugore wanjye ansuzugura, ibi bivuze ko ntacyo kikivuze, reka ngikate.” Ibi bibaye nyuma y’aho mu yindi gereza muri iki gihugu imfungwa yikase ugutwi arakurya.


