Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Espagne, Robert Moreno, yirukanywe mu ikipe ya FC Sochi yo mu cyiciro cya kabiri mu Burusiya, nyuma yo gutsindwa kenshi no gufata ibyemezo byatangaje benshi, byinshi muri byo byashingiraga kuri ChatGPT.
Moreno w’imyaka 48 y’amavuko, yavuye muri FC Sochi muri Nzeri umwaka ushize, nyuma yo kubona inota rimwe gusa mu mikino irindwi. Uwahoze ari umuyobozi wa siporo muri iyo kipe, Andrei Orlov, yatangaje ko Moreno yizeraga cyane ChatGPT ku buryo yayigize igikoresho nyamukuru mu gufata ibyemezo.
Mu rugendo rw’ikipe berekeza i Khabarovsk, Moreno ngo yashyize amakuru yose y’urugendo muri ChatGPT, maze akurikiza uko yabimubwiye adatekereje ku mibereho y’abakinnyi. Yategetse abakinnyi gukora imyitozo saa moya za mu gitondo, anabasaba kudasinzira amasaha 28 akurikiranye, ibintu byabayobeye.
Orlov yagize ati: “Narebye gahunda yari yateguwe, nsanga nta gihe cyo gusinzira gihari. Namubajije nti: ‘Abakinnyi bazasinzira ryari?’”
Abakinnyi ntibumvaga impamvu bagombaga kubyuka saa kumi n’imwe za mu gitondo bakitoza saa moya, kandi Moreno ntiyigeze agisha inama abakinnyi bari basanzwe bazi neza ako karere, barimo Oleg Kozhemyakin wahoze akinira SKA Khabarovsk.
Si ku myitozo gusa Moreno yifashishije ChatGPT. No mu kugura rutahizamu, yashyize imibare y’abakinnyi batatu muri ChatGPT, maze igaragaza ko Artur Shushenachev ari we mwiza. FC Sochi yamuguze, ariko ntiyigeze atsinda n’igitego kimwe mu mikino 10 yakinnye.
Orlov yakomeje avuga ko nubwo gukoresha ikoranabuhanga atari bibi: “Ni igikoresho cyunganira, byumvikana. Ariko kuri Moreno, ChatGPT yaje kuba nk’umutoza wa mbere.”
Byageze aho abakinnyi b’Abarusiya n’abanyamahanga batakigirira icyizere umutoza wabo, bavuga ko atabumvaga kandi atemeraga inama z’abandi batoza.
Ku buyobozi bwa Moreno, FC Sochi yamanutse mu cyiciro, kandi abafana banamunenze cyane kubera gukunda gukina umukino wo kugumana umupira ariko udatanga umusaruro.
Robert Moreno yari yaratoje Espagne by’agateganyo mu 2019, aza no guhabwa burundu uwo mwanya, ariko nyuma yaje kwegura mbere ya Euro 2020, asimburwa na Luis Enrique, wanigeze kumwita “utizerwa” kandi “ufite inyota y’ubuyobozi ikabije”.


