Abari mu cyunamo cyo gushyingura umukecuru ukuze wo muri Equateur batangajwe no kubona akiri muzima.
Mu cyumweru gishize, Bella Montoya, ufite imyaka 76, yatangajwe ko yapfuye nyuma yo kugira ikibazo mu bwonko.
Ku wa Gatanu, amasaha atanu mbere y’uko akanguka, abavandimwe bitegura guhindura imyenda ye mbere yo gushyingurwa basanze ahumeka .
Montoya ubu yasubijwe mu bitaro ari kwitabwaho cyane, kandi minisiteri y’ubuzima ya Equateur yashyizeho komite ishinzwe iperereza ku byabaye.
Minisiteri mu itangazo ryayo yemeje ko uyu mugore yaje kugira ikibazo cyo guhagarara k’umutima, kunanirwa guhumeka no gukora k’umutima, kandi bagerageje kumugarura biranga.
Muganga wari ku kazi yemeje ko yapfuye.
Ibitangazamakuru byaho byasubiyemo umuhungu we, Gilber Rodolfo Balberà¡n Montoya, avuga ko nyina “yakiriwe mu bitaro ahagana mu ma saa 09h00, saa sita umuganga ambwira ko yapfuye”.
Montoya yahise ashyirwa mu isanduku amasaha menshi kugeza abagize umuryango bamubonye agerageza guhumeka.
Video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga aryamye mu isanduku ifunguye kandi ahumeka cyane mu gihe abantu benshi bari bamukikije.
Abaganga bagendana n’imbangukiragutabara bagaragara bahagera kandi bitegereza Montoya mbere yo kumushyira ku gatanda bamwinjiza mu mbangukiragutabara.
Ubu ari kwitabwaho cyane n’ubundi muri bya bitaro aho abaganga batangaje ko yapfuye.
Ibiro Ntaramakuru AFP byasubiyemo Balberà¡n agira ati: “Buhoro buhoro, ndimo ndatahura ibyabaye. Ubu ndasenga gusa ngo ubuzima bwa mama bumere neza. Ndashaka ko abaho kandi iruhande rwanjye.”
