Umukinnyi w’umunyamerika uzwi mu kuzamuka ahahanamye, Alex Honnold w’imyaka 40, yakoze amateka nyuma yo kuzamuka inyubako ndende kurusha izindi muri Taiwan, Taipei 101, adakoresheje umukandara w’umutekano (harness) cyangwa insinga zo kumufata, aba abaye umuntu wa mbere ubikoze.
Abantu amagana n’amagana bateraniye hafi y’iyo nyubako ubwo Honnold yatangiraga urugendo rutoroshye rwo guterera Taipei 101, ifite uburebure bwa metero 508 (1,667 feet). Nyuma y’isaha n’igice, yari amaze kugera hejuru, agaragaza gutungurwa n’ubwiza bw’icyerekezo yabonaga ari hejuru.
Iki gikorwa cyuzuyemo ibyago cyafashwe amashusho kikanatambutswa imbonankubone kuri Netflix, bituma isi yose ikurikirana uko izo nzozi ze zasohoye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Honnold yagize ati: “Igihe ni gito kandi gifite iherezo. Abantu bakwiye kugikoresha mu buryo bwiza bushoboka.”
Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu 2017, ubwo yatereraga El Capitan muri Yosemite (USA) adakoresheje ibimurindira umutekano, igikorwa gifatwa n’abaterera imisozi nk’urwego rwo hejuru cyane rw’ubuhanga n’ubutwari.
Honnold yavuze ko guterera Taipei 101 byari inzozi yari amaranye imyaka myinshi, ndetse yemeza ko hari igihe yigeze gutekereza kubikora atabiherewe uruhushya, nyuma yo kwangirwa ubwa mbere.
Yagize ati: “Ariko kubera icyubahiro mfitiye inyubako n’abantu bose bemeye ko nyegera nkayisuzuma, nahisemo kubahiriza amategeko no gutegereza niba bizigera bishoboka.”
Yongeyeho ko kuba uyu mushinga warasohoye nyuma y’imyaka irenga icumi, ari ibyishimo bikomeye: “Ni amahirwe akomeye. Biranejeje cyane.”
