Ibihugu bya Sénégal na Tchad byibasiye Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, nyuma yo kuvuga amagambo yafashwe nko kwishongora ku bategetsi ba Afurika yise indashima.
Macron ku wa Mbere ubwo yaganiraga na ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Bufaransa, yagaragaje ko abategetsi ba Afurika bibagiwe gushimira u Bufaransa avuga ko bwahaye Afurika umusanzu wo kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel.
Yabivuze mu gihe ibihugu byinshi byo muri Afurika bikomeje gusaba u Bufaransa gucyura ingabo zabwo ziri ku butaka bwabyo.
Yavuze ko ibi bihugu byakabaye bishimira igihugu cye, kuko kuva muri 2013 cyabifashije kwivuna ibyihebe byari byarabiyogoje.
Ati: “Ndizera ko bibagiwe kudushimira. Ntabwo bikomeye, bizaba igihe kigeze, ubudashima ni indwara abantu badashobora kwanduzanya.”
Macron yavuze ko iyo hataba ku bw’ingabo z’u Bufaransa zoherejwe muri Sahel, ibihugu byose byo muri aka karere nta na kimwe cyakabaye gifite ubusugire.
Yunzemo ko kuba ingabo z’Abafaransa zimaze iminsi zirukanwa muri Afurika bitaturutse ku bari barazitumiye, ko ahubwo byatewe na za coup d’état zimaze igihe ziba muri bimwe mu bihugu bigize uyu mugabane ndetse no kuba abazikoze batari bashyigikiwe n’u Bufaransa.
Nyuma y’aya magambo, Tchad biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Abderaman Koulamallah, yavuze ko ihangayikishijwe n’ibyavuzwe na Perezida w’u Bufaransa yagaragaje nk'”agasuzuguro kuri Afurika.”
Macron yanavuze ko mbere y’uko ingabo z’Abafaransa ziva mu bihugu birimo Sénégal habanje kubaho ibiganiro hagati y’impande zombi.
Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko we yavuze ko Perezida w’u Bufaransa “yabeshye cyane”, avuga ko nta biganiro Dakar yigeze igirana na Paris kuri iyo ngingo.
Sonko yakomeje agira ati: “[Macron] yanavuze ko “nta gihugu cya Afurika cyaba cyigenga uyu munsi iyo u Bufaransa butohereza [Ingabo].” Twibuke ko u Bufaransa budafite ubushobozi cyangwa uburenganzira bwo kurinda umutekano n’ubusugire bya Afurika. Ibitandukanye n’ibyo, bwagize uruhare runini mu guhungabanya ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika nka Libya, hamwe n’ingaruka mbi zagaragaye ku mudendezo n’umutekano wa Sahel.”
Minisitiri w’Intebe wa Sénégal kandi yibukije Perezida w’u Bufaransa ko iyo abasirikare b’Abanyafurika batajyanwa i Burayi ku gahato ngo bajye kurwanira igihugu cye mu ntambara ya Kabiri y’Isi, kuri ubu bishoboke ko u Bufaransa bwakabaye ari kamwe mu duce tugize u Budage.


