Umukinnyi wo hagati wa Paris Saint-Germain Warren Zaire-Emery yageze i Kigali mu ruzinduko rukubiye mu masezerano yo guteza imbere ubukerarugendo u Rwanda rufitanye n’iyi kipe.
Uruzinduko rwa Zaire Emery, ruje rukurikira urwa myugariro wa Arsenal, Jurrià«n David Norman Timber wageze mu Rwanda taliki 14 uku kwezi aho nawe yaje mu buryo bwo gushimangira imikoranire iyi kipe ifitanye n’u Rwanda.
Biciye mu bufatanye bw’u Rwanda [Visit Rwanda] ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain biyemeje imikoranire hagamijwe kumenyekanisha Igihugu ndetse iyi kipe imyambaro yambara iba yanditseho iri jambo ryamamaza Igihugu.
Emery w’imyaka 17 y’amavuko aje mu Rwanda nyuma y’uko yatangiye guhamagarwa mu ikipe nkuru y’igihugu y’u Bufaransa.


