HAKAINDE-HICHILEMA

Zambia: Abapfumu 2 bakatiwe bazira kugerageza kuroga perezida

Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nzeri, urukiko muri Zambia rwakatiye abaganga gakondo babiri b’abapfumu kubera kugerageza kuroga Perezida w’iki gihugu, Hakainde Hichilema.

Leonard Phiri w’imyaka 43 wo muri Zambia na Jasten Mabulesse Candunde w’imyaka 42 ukomoka muri Mozambique, bahamwe n’icyaha cyo gutunga ibintu bitandukanye bikoreshwa mu kuroga birimo uruvu ruzima, cyangwa umuserebanya w’amabara, kandi bakora ubupfumu mu mugambi wo gushaka kugirira nabi Perezida Hichilema.

Nelson Banda, murumuna wa Emmanuel, wahoze mu bagize inteko ishinga amategeko wigenga, bivugwa ko yahaye akazi aba bombi, kandi abapfumu bagaragaje ko basezeranijwe ko bazishyurwa miliyoni 2 z’Ama-Kwacha ya Zambia (amadolari arenga 80.000) nyuma y’akazi nk’uko tubikesha Anadolu Agency.

Muri uru rubanza, Umucamanza wa Lusaka, Fine Mayambu, yemeje ko ubutumwa bw’aba bombi bwo kugirira nabi Hichilema bwashoboraga guteza amakimbirane ya politiki, igihombo cy’ubukungu, ndetse n’ingaruka mbi ku baturage b’igihugu.

Mayambu yavuze ko, nubwo urubanza rw’aba bombi ari icyaha cya mbere kandi ko bafite uburenganzira bwo kugirirwa impuhwe, intego yabo muri ubwo butumwa kwari uguteza urupfu, bikaba ari ngombwa ko bakatirwa igihano cyo gufungwa no gukoreshwa imirimo y’agahato.

Aba bombi bazakora igifungo cy’imyaka ibiri buri umwe kubera gutunga amarozi n’amezi atandatu yo gukora ubupfumu, bibarwa uhereye ku munsi bafatiwe ku itariki ya 20 Ukuboza 2024. Ibihano byombi bigomba gukorerwa icyarimwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *