Uwahoze ari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yatangaje ku wa Gatatu ko atekereza kuzagaruka muri politiki mbere y’amatora rusange ataha mu 2026.
Lungu yatsinzwe na Hakainde Hichilema uriho mu 2021 nyuma atangaza ko avuye muri politiki.
Ariko uyu mugabo w’imyaka 66 yakomeje kugaba ibitero bya politiki kuri Hichilema maze kuri uyu wa Gatatu agaruka ku bibazo bya politiki mu gihugu mu ruhame bwa mbere.
Lungu yabwiye abanyamakuru ubwo bamubazaga ku kuntu yibona muri politiki ku rukiko rwo mu murwa mukuru aho yari yaherekeje umugore we ushinjwa ibibazo by’ubujura ati: “Murashaka ko nsubira muri politiki, murashaka ko ngaruka? Nzabitekerezaho”.
Hichilema nta gisubizo yahise atanga ariko umuvugizi wa guverinoma, Cornelius Mweetwa, ni we muyobozi muri Leta uheruka gusaba ku mugaragaro Lungu gushyira ahagaragara aho ahagaze muri politiki.
Ni ukubera ko Zambia ishobora kwambura Lungu ibyo yagenerwaga nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Lungu naramuka ahisemo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, kwemererwa kwitabira amatora rusange bishobora kwitambikwa n’ikibazo cy’amategeko cy’uko mbere y’amatora yo mu 2021 yari amaze kurahirira inshuro ebyiri kuba perezida, manda ntarengwa nk’uko itegeko nshinga ribiteganya.


