Zambia: Ikirombe cyagwiriye abasaga 8 bahita bapfa

Abacukuraga umucanga mu kirombe cyo mu gace ka Chongwe mu gihugu cya Zambia, bagwiriwe n’ikirombe benshi bahita bahasiga ubuzima. Ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje ngo hamenyekane umubare w’abo cyagwiriye bose.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, amakuru yatangajwe avuga ko impanuka y’ikirombe yabaye nyuma y’uko ibikorwa byo gupakira imodoka byari bikomeje hanyuma ikagwa mu kirombe ikarengerwa hamwe n’abayipakiraga. Abasaga umunani bakuwemo bamaze gupfa, ndetse abandi bakaba bagishakishwa.

Umuvugizi wa polisi, Rae Hamoonga yemeje iby’aya makuru. Uyu muyobozi yahishuye ko habarurwa abantu batari munsi y’icyenda bikekwa ko ari bo bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo umucanga wo kubakisha.

Bitewe n’imiterere y’aho ikirombe giherereye, inzego z’ubutabazi zahagaritse ibikorwa byazo byaje gucumbukurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2024,nk’uko inyandiko ya polisi ibivuga.

Umwe mu bashoferi batwaraga umucanga, Sakala Frackson w’imyaka 64, yabashije kurokoka nyuma yo kugwirwa n’ikirombe akavanwamo agihumeka ndetse akaba ari kwitabwaho n’abaganga. Ni mu gihe bagenzi be umunani bapfuye n’abandi bakaba bagishakishwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *