Umunyamideli w’Umugandekazi ariko ubarizwa muri Afrika y’Epfo aravugwaho ko abona indonke abona mu mafaranga yakoreye mu nzira z’umwijima badatinya no kwita uburaya.
Uyu mubyeyi w’abana batanu azwiho kuba ari umwe mu bakire b’abagore mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba aho akora ibikorwa by’ubushabitsi bimwinjiriza amafaranga menshi, gusa hari abacyemanga inzira zimwe ayakoreramo kuko ngo hari ayo akura mu burayi.
Ikinyamakuru entebbenews.net, kivuga ko usibye kuba ubukire abukura mu busambanyi,hiyongeraho kuba anakoresha imigenzo ya gipagani kugirango abone ubukire .Gusa mu gihe gito ayo makuru atangajwe,Zari yahise yifashisha imbuga nkoranyambaga ze,ahakana iby’aya makuru ko inzira akoreramo amafaranga zizwi harimo n’ubucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza.
Yongeyeho ko ari umukozi ukunda gukora cyane ku buryo ngo atakwijandika mu nzira mbi,aha yavuze ko abantu barimo kumugereranya n’igihe cyashije.Zari kugeza ubu afite umugabo witwa Lutaaya Shakib baherutse gusezerana imbere y’idini bakaba bamaranye igihe kitari kinini.
Babanye nyuma y’abandi bagabo babiri babanye n’uyu mugore aribo Diamond Platnumz ndetse Ivan Ssemwanga witabye Imana amusigiye abana batatu.


