Zari Hassan, usanzwe ari ikimenyabose biturutse ku bwiza n’ikimero agaragaza cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko abana be batumva ko yakora ubukwe n’umukunzi Shakib.
Uyu mubyeyi w’imyaka 42, akaba na nyina w’abana batanu, yatangaje ko abana be babanje kutemera ubukwe bwe na Shakib, ariko, nyuma yo kumarana na we, baje gukunda no kumwakira nka se.
Zari aganira n’itangazamakuru, yavuze ko akimara gukundana na Shakib bahisemo kwigumanira muri Afrika yepfo, aho yari atuye icyo gihe, gusa ngo yaje kugira impungenge z’uko abana be bari banangiye umutima badashaka uyu mugabo, ariko ngo nyuma babonye ubugwaneza n’umurava bye, batangiye kumwiyumvamo.
Ubukwe bwa Zari na Shakib bwabaye muri Mata 2023, ariko ababwitabiriye ni inshuti magara n’imiryango gusa, aho basezeranye bapfukamye hasi, nkuko bisanzwe biranga umuhango w’madini rya kiyisilamu.
Ubu bukwe bwashimishije Zari ngo kuko ari wafashe iya mbere mu gutegura uwo muhango, kugirango ibyo yashakaga byose yifuzaga bigerweho.


