Umunyamideli w’icyamamare Zari Hassan yongeye kugaragaza icyizere afite ku bwiza bwe n’ubushobozi bwo gukundwa, avuga ko n’ubwo akundana bya hafi n’umugabo we Shakib Lutaaya, atabura abamutereta mu gihe baba barandukanye.
Mu kiganiro aherutse gutanga, Zari yavuze ko Shakib amufite “mu mugozi w’urukundo”, ariko ko n’iyo byarangira, atari ntiyabura abandi bagabo bamukunda kubera ubwiza bwe. Ati: “Njyewe? Umukobwa wa Hassan Kirigwajjo? Mbega njye usa n’amata? Ibyo byo ntibishoboka.”
Aya magambo akomeye yatesheje agaciro igitekerezo cy’uko yakwiheba naramuka atandukanye na Shakib, ahubwo agaragaza ko yizeye agaciro ke nk’umugore ukomeye kandi ushoboye.
Nubwo aba bombi babana mu buryo bwa kure, Zari aba muri Afurika y’Epfo naho Shakib muri Uganda, urukundo rwabo rugaragazwa nk’urufite imizi, ariko Zari yibutsa ko gucika intege si amahitamo kuri we.


