Perezida Zelensky aratangaza ko adateze kwicara ku ntebe y,ibiganiro na Perezida Putin mu gihe Uburusiya bwaba batarekuye uduce twose bwigaruriye.
Ni nyuma y,uko kuri uyu wa Gatanu, Uburusiya bwari bwarashe umujyi wa Kyive ndetse ngo bukangiza zimwe mu ntwaro z’intambara.
Mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu iri kubera i St Petersburg mu Burusiya, niho Perezida Vladimir Putin yavugiye ko u Burusiya bwamaze gushyira muri Belarus (Biélorussie) icyiciro cya mbere cy’intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba, zizwi nka ‘tactical nuclear weapons’.
Putini akaba yemeje ko izwo ntwaro zizakoreshwa hagabwa igitero muri Ukraine cyangwa se zikazakoreshwa mu gihe Uburusiya bwaba busumbirijwe ari mu gihe cyo kwitabara.
Akaba yakomeje avuga ko kohereza muri Belarus izo ntwaro kilimbuzi bizaba byarangiye bitarenze mu mpera za Nyakanga 2023.
Icyakora nubwo u Burusiya bwajyanye izi ntwaro muri Beralus, Perezida w’Uburusiya yavuze ko icyo cyemezo kigamije “ubwirinzi” no kwibutsa uwo ari we wese “utekereza ku gutuma u Burusiya buntsindwa ko bidashoboka.
Perezida Putin byitezwe ko uyu munsi i St Petersburg ahahurira n’abategetsi bamwe bo muri Afurika, nyuma yuko ku wa Gatanu basuye umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine, muri gahunda igamije amahoro barimo kugeza kuri ibyo bihugu byombi.
Ariko ubwo bari bari i Kyiv, uwo mujyi warashweho n’igitero cya misile cy’u Burusiya.
Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yasabye ko habaho guhosha imirwano ku mpande zombi ndetse hakabaho ibiganiro bigamije amahoro.


