Sinzi warokoye Abatutsi mu gihe cya jenoside, akoresheje Karate

Zen Karate Do y’i Rubavu yegukanye irushanwa ryo kwibuka jenoside

Ikipe ya Zen Karate Do yo mu karere ka Rubavu yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakinaga umukino wa Karate, itsinze kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.4

Iri rushanwa ryabereye muri Saint Andre, i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023, ribanzirizwa no kunamira abari abakinnyi ba Karate bazize jenoside yakorewe Abatutsi.

Sinzi Tharcisse warokoye abatutsi muri jenoside yifashishije umukino wa Karate yasabye urubyiruko kurangwa n’urukundo, rukirinda amacakubiri.

Sinzi yagize ati: “Twebwe twakinnye umukino wa Karate hari ifishi twabanzaga kuzuza, niba uri Umututsi cyangwa Umuhutu. Ibyo byose byaje kugira ingaruka mwese mwabonye yavuyemo jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu dufite igihugu, dufite igisirikare cyiza, dufite igipolisi cyiza. Mukwiye kurangwa n’ikinyabupfura kuko nta mukaratika wiyandarika ngo arangwe n’ingeso mbi.”

Sinzi warokoye Abatutsi mu gihe cya jenoside, akoresheje Karate
Sinzi warokoye Abatutsi mu gihe cya jenoside, akoresheje Karate

Perezida wishyirahamwe ryumukino wa karate mu Rwanda, Niyongabo Damy yavuze ko hari gushakishwa amazina y’abazize jenoside bakinaga umukino wa karate, bakazajya bifatanya n’imiryango yabo mu gikorwa cyo kubibuka. Aremeza ko uyu mukino uri ku rwego rushimishije mu bakiri bato, kandi ko hari gahunda bafite yo kuzamura impano mu bazajya mu ikipe y’igihugu.

Niyongabo Damy aganiriza abakinnyi bitabiriye irushanwa
Niyongabo Damy aganiriza abakinnyi bitabiriye irushanwa

Umushyitsi mukuru, Sharangabo Alexis ushinzwe gutegura imikino yo kwibuka, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya icyatuma jenoside yongera kuba hammwe n’abatifuriza u Rwanda ineza bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Sharangabo ati: “Ubutumwa twabaha ni ukugira uruhare mu kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside kandi tukagira uruhare mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma yongera kuba no kurwanya abatifuriza ineza igihugu, bifashije imbuga nkoranyambaga.”

Sharangabo yasabye urubyiruko kurwanya icyatuma jenoside yongera kuba
Sharangabo yasabye urubyiruko kurwanya icyatuma jenoside yongera kuba

Umukinnyi umwe yagaragaje ko ashobora guhangana na babiri cyangwa barenga
Umukinnyi umwe yagaragaje ko ashobora guhangana na babiri cyangwa barenga

Abakinnyi ba Karate bagaragaje ubuhanga budasanzwe
Abakinnyi ba Karate bagaragaje ubuhanga budasanzwe

Abakinnyi bahawe ubutumwa bw'umunsi
Abakinnyi bahawe ubutumwa bw’umunsi

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *