Zimbabwe iri gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza mu Rwanda

Guverinoma ya Zimbabwe iri gukusanya inkunga yo gufasha abo ibiza biherutse kugiraho ingaruka mu Rwanda, Repubulika ya demukarasi ya Congo na Malawi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imirimo rusange, July Moyo, yabimenyesheje abaminisitiri bagenzi be ubwo bari mu nama, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’itumanaho akaba n’Umuvugizi wa guverinoma, Monica Mutsvangwa, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Minisitiri Mutsvangwa yagize ati: “Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imirimo rusange, Hon. July Moyo yamenyesheje guverinoma ku nkunga izoherezwa muri Malawi yo gufasha abagizweho ingaruka n’umwuzure. Zimbabwe iri gukusanya indi nkunga nk’iyo ku baherutse kugirwaho ingaruka n’imyuzure muri RDC kimwe n’u Rwanda.”

Imvura nyinshi yibasiye akarere mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023 yateje inkangu n’imyuzure, mu ntara eshatu zo mu Rwanda byica abantu 131, muri teritwari ya Kalehe muri RDC byica abarenga 400. Byanatwaye ubuzima bw’abarenga 10 muri Rejiyo ya Kigezi muri Uganda.

Mu Rwanda, by’umwihariko, guverinoma yafashe ingamba zihutirwa zo gufasha abagizweho ingaruka n’ibi biza nko kubimura, kubashakira amacumbi y’agateganyo, kububakira no gusana ibikorwaremezo byangiritse. Abanyarwanda banahawe urubuga rwo gufashirizaho bagenzi babo bakeneye ubufasha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *