Zimbabwe: Umuvugizi wa Guverinoma yise Ambasaderi wa Amerika “ibandi”

Minisitiri w’imari muri Guverinama ya Zimbabwe Patrick Chinamasa yise Ambasaderi wa Amerika “ibandi”, ni nyuma yaho avumbuye ko yari inyuma y’imyigaragambyo yashakaga guhirika ubutegetsi bwa Emmerson Munangagwa.

PatricK Chinamasa ubusanzwe ni umurwanashyaka wa ZANU PF yayoboye iki gihugu kuva cyabona ubwigenge, kuri uyu wa mbere ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yavuze ko Ambasaderi wa Amerika muri Zimbabwe ari ibandi.

Chinamasa usanzwe ari n’umuvugizi w’ishyaka ZANU-PF, yabwiye abanyamakuru ko Ambasaderi wa Amerika Brian Nichols, yagize uruhare mu myigaragambyo yashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mnangagwa yatangiye kuva mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka.

Yagize ati” yakomeje kugenda agaragaza ubushake mu kwijandika mu bikorwa by’ikavuyo byagiye biba muri iki gihugu, igihe yaba akomeje kugaragaza kwivanga muri politiki ya Zimbabwe dushobora kuvugana n’igihugu cye cyangwa tukamwirukana akagenda”

Chinamasa yakomeje avuga ko nka Leta ya Zimbabwe irambiwe ibikorwa bikomeje gukorwa na Abambasaderi wa Amerika, birimo kugaragaza ubushake bwo gukuraho Guverinoma. Yagize ati” Ni ibandi, kuko umuntu muzima amenya ibyo agomba gukora, guhagararira igihugu no kuyobora imyigaragambyo yabihuza ate?”

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza byagiye binenga Zimbabwe kudaha uruvugiro abanyuranije ibitekerezo n’ubutegetsi, no gufunga abanyamakuru benshi bagerageje kuvuga ibitagenda muri iki gihugu.

Umubano wa Zimbabwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi kandi wakomeje kurangwa no kutumvikana, nkaho mu mwaka 2012 Perezida Robert Mugabe yambuye Abongereza ibikingi byose byari muri iki gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *