WhatsApp Image 2025-03-14 at 18.28.54

Zimwe mu nyubako za Me Habinshuti zafashwe n’inkongi y’umuriro

Kuwa mbere tariki ya 10 Werurwe 2025, mu murenge wa Nyamyumba ,akagari ka Rubona , umudugudu wa Remera , ahagana mu masaa ine za mu gitondo, inyubako izwi nka OEIL DE FAUCON MOTEL ya Maitre Habinshuti Jean Bosco na Madame UTUJE ESPÉRANCE yafashwe n’inkongi y’umuriro isiga imwe mu nzu ziyigize ihiye n’ibirimo byose birakongoka.

Umunyamakuru wa Bwiza.com wageze ahabereye iyi nkongi y’umuriro yasanze imwe mu nyubako yari amacumbi iri mu kibanza gifite UPI:5997 RUB/NYA, yafashwe n’inkongi y’umuriro kugeza ubwo n’ibikoresho byari mu nzu byose bihiye birakongoka.

Umuzamu wa OEIL DE FAUCON MOTEL waganiriye n’umunyamakuru wa Bwiza tv, yayitangarije ko bakimara kubona iyi nkongi bahamagaye inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano ntihagira n’umwe uhita yitaba. Bahamagaye kandi police ishinzwe kuzimye inkongi (police anti incendie) nayo ntiyabasha kubatabara, ibyo bikaba byatumye ibintu byarimo imbere byose bishya birakongoka kuko abagerageje kuyizimya babikoze mu bushobozi n’ubumenyi buke bari bafite.

Intandaro y’iyo nkongi ntirasobanuka neza, ariko hari abakeka ko byaba byarakozwe n’abashakaga kwangiza no kugirira nabi banyiri igikorwa kuko n’ubundi mu ijoro ryo kuwa 06/01/2025 bari bagerageje kuhatwika hagashya gusa boîte de connecteurs ya Moteur yose .

Ubuyobozi bw’umudugudu bwahageze nyuma y’amasaha abiri inkongi imaze guhashywa, muri raporo yabwo buvuga ko bwatabajwe tariki ya 10 Werurwe 2025 , saa tatu n’iminota 50,n’abakozi ba Motel El De Faucon Motel ya Habinshuti bababwira ko inzu imwe yafashwe n’inkongi y’umuriro, ariko ubuyobozi bukaba buvuga ko butamenye neza icyabashije guteza inkongi y’umuriro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *