Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi habereye igikorwa cyo gupima indwara zitandura bamwe mu bangavu babyariye iwabo bafashwa n’umushinga Zoe Foundation.
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa basanzwe bafashwa n’uyu mushinga. Bashima igikorwa cyo kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo n’abana babo buhagaze.
Uwitwa Ntakirutimana avuga ko yatewe inda arangije amashuri abanza. Arashimira Zoe kuba yaramuhinduriye imyumvire, ikamuha n’ibikoresho byamufasha kwiteza imbere.
Ati “Nasoje amashuri abanza, mbura ubushobozi bw’ayisumbuyeho, icyo gihe nzaguterwa inda n’umuhungu wanshutse. Mu rugo ntabwo babyakiriye neza ariko uko iminsi yagiye ishira, bagiye babyakira, banamfasha. Nyuma haje kuza Zoe na yo ikaduha bimwe mu bikoresho, ikadufasha mu kuduhugura. Twifuzako yadushakira ishuri ry’imyuga, ndibaza ko ryaduteza imbere.”
Mugenzi we Nyirahabimana Godelive yagaragaje ko yiteguye guhindura imibereho ye, abifashijwemo n’amasomo y’imyuga yiteguye guhabwa na Zoe Foundation.
Yagize ati “Nkanjye kuba mfite umwana ntabwo binyorohera, mbayeho mu buzima bwo gushakisha, ariko twifuza yuko umushinga wacu wadufasha mu myuga kuko ino aha iyo wize imyuga urakora kandi bikagenda. Iyo ufite ibyo ukora, ubona buri kimwe wifuza, bikurinda kuba washukwa.”
Umuyobozi wa Zoe Foundation, Uwurugo Marie Bonne Espérance, yavuze ko muri byinshi uyu muryango ubafasha, harimo no kubigisha uko biteza imbere, nk’igisubizo cy’ibibazo bahura na byo.
Yagize ati “Umushinga wa Zoe ufite gahunda yo kwita kubangavu babyariye iwabo batishoboye kubijyanye nagahinda yo kubigisha imyuga. Twabanje gukora inyigo, ese ni uwuhe mwuga twabazanira utandukanye n’indi yari ihasanzwe? Ese ni bande bashaka kuwukora? Nitumara kubyegeranya ni bwo tuzatangira mu mwaka utaha wa 2024.”
Zoe Foundation ni umushinga ukorera mu karere ka Kamonyi mu mirenge 3.






